Nyirimana Dominic ni umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki wa Gospel atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2024, ahitamo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana bitewe n’ubuhamya bw’aho Imana yamukuye n’urukundo rwayo mu buzima bwe.
Dominic avuga ko intego ye ari ugukorera Imana no kuyigeza ku bandi binyuze mu mpano ye. Nubwo atarakora album kugeza ubu, ari gutegura kuyikorana n’umuhanzi John Buntu, mu rwego rwo kwagura umurimo we wa muzika.
Mu rugendo rwe, ashimangira ko nyina ari we muntu wa mbere umushyigikira cyane kandi umuba hafi muri byose akora.
Indirimbo ze n’ubutumwa zitanga
1. Ni Urahebuje
Iyi ni indirimbo ya mbere yakoze, yuzuyemo amashimwe menshi. Avuga ko yayanditse afite umutima wuzuye ishimwe, yibuka aho Imana yamukuye. Mu gitero cya nyuma agira ati: “Wankuye kure, nzajye nkushima”, agaragaza ko ubuzima bwe ari ubuhamya bw’ibyiza Imana yamukoreye.
2. Urimwiza Yesu
Yayikoze mu ntangiriro za 2025. Iyi ndirimbo yayihimbiye gushimira Imana kuba yaragejeje umwaka ku musozo amahoro akiriho. Ni indirimbo yibutsa abantu gushima Imana mu bihe byose, cyane cyane igihe isoza umwaka igasanga bakiri bazima.
3. Shimana Mutima Wanjye
Iyi nayo yayikoze mu 2025, nyuma yo kunyura mu burwayi bukomeye bwamuteye ubwoba. Muri iyo ndirimbo, abwira umutima we gushima Imana kuko yamukijije kandi ikamukura mu bihe bikomeye. Ni indirimbo y’ihumure n’icyizere.
4. Ndamahoro
Yasohotse mu 2025. Muri yo, Dominic atangaza ko azi neza ko Imana imukunda, kandi ko umuntu wese uyifite mu buzima bwe agira amahoro nyakuri. Ni indirimbo igaruka ku rukundo rw’Imana no ku mahoro aturuka kuri yo.
5. Humura Shenge
Iyi ni indirimbo y’ubukwe yakoze agamije kuyiririmbira inshuti ye yari igiye gusezerana, ariko ntiyabasha kugera muri uwo muhango. Gusa ateganya ko izaririmbwa mu bukwe buteganyijwe mu kwezi kwa Gatandatu. Ni indirimbo ihumuriza kandi isabira umugisha abashakanye.
6. Narakubonye
Iyi ni imwe mu ndirimbo ze ziheruka, yakoze mu mezi atandatu ashize. Nubwo ataratangaza byinshi kuri yo, iri mu murongo w’indirimbo ze zose zishingiye ku buhamya n’urukundo rw’Imana.
Nyirimana Dominic akomeje urugendo rwe rwo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu muziki wa Gospel. Avuga ko afite inzozi zo gukomeza gukora indirimbo nyinshi zikora ku mitima y’abantu, zikabatera ibyiringiro n’ihumure.
Mu gihe ari gutegura album ye ya mbere, abakunzi be bakomeje kumushyigikira no gutegereza ibihangano bishya bizava mu mpano Imana yamuhaye.
Kuri ubu amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yise Himbaza, iri gufasha abantu guhimbaza Imina binyuze mu kuyiririmbira.








