in

“Nyashya ya Baba nyugururira” Juno Kizigenza yasohoye indirimbo nshya irimo amagambo azwi cyane mu mugani (Videwo)

Umuhanzi ukomeye mu bakizamuka Juno Kizigenza yasohoye indirimbo nshya igaraza uyu muhanzi ari igipupe ndetse anaririmbamo amagambo azwi mu mugani.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Kamena 2022 nibwo uyu muhanzi yasoyohoye indirimbo nshya yakoranye na Dj Higa bakaba barayise Aye.

Iyi ndirimbo yasohotse mu majwi na mashusho yanditse ibi bita video lyrics mu ndimi z’amahanga, aho ayo mashusho haba harimo uyu muhanzi ameze nk’igipupe.

Muri iyi ndirimbo kandi uyu muhanzi yaririmbyemo amwe mu magambo yakuye mu mugani wo mu bitabo by’Ikinyarwanda aho yagize ati: “Nyashya ya baba nyugururira”.

Juno Kizigenza akomeje gukoresha imbaraga muri uyu mwaka aho iyi ndirimbo yayisohoye nyuma y’ibyumweru bibiri akoze indi yise Ngarura.

Reba Videwo yose yiyo ndirimbo. 

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza ku bakunzi ba Vestine na Dorcas

Akoresheje amagambo yuzuyemo imitoma, Umufasha wa Usengimana Faustin yamwifurije isabukuru nziza y’amavuko