Nyaruguru:amayobera ku rupfu rw’umugabo wapfiriye mu murima w’ibirayi bye ubwo yavuye iwe avuga ko agiye kubirinda batabyiba.
Iwitabye Imana ni Bikorimana Charles wo mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru yasanzwe yapfiriye mu murima we w’ibirayi mu ijoro ryakeye, ubwo yari yagiye kubirarira ngo batabyiba.
Uyu mugabo w’imyaka 28, Amakuru atangwa n’abaturanyi be avuga ko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2022, yavuye mu rugo asiga abwiye umugore ko agiye kureba ibirayi bahinze, kuva icyo gihe ntiyagaruka, Nibwo bukeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu bamusanze mu murima we w’ibirayi yapfuye.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yabwiye yavuze ko basanze yavuye amaraso menshi ku kuguru, aho yari asanganywe igisebe.
Baketse ko uko kuva amaraso menshi bishobora kuba aribyo byateje urupfu rwe ariko biracyari mu rujijo, Umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma.