in

Nyarugenge: Umusore witwa Mafuri wari igisambo ruharwa yapfiriye imbere y’umuryango w’inzu ubwo yari agiye kwerekana ibyo yibye

Nyarugenge: Umusore witwa Mafuri wari igisambo ruharwa yapfiriye imbere y’umuryango w’inzu ubwo yari agiye kwerekana ibyo yibye.

Ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, Nibwo umusore witwa Mafuri yapfiriye imbere y’umuryango w’inzu yubatse mu mudugudu wa Nyabikoni akagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge.

 

Bamwe mu baturage bari aho uyu nyakwigendera wibaga yapfiriye, bavuga ko mbere yabanje gushyamirana n’umukanishi w’imodoka ubwo yarashatse kumwiba.

Uyu wari umujura ruharwa ngo yafashe bimwe mu bikoresho yifashishaga mu kwiba abikubita uwo mukanishi binageraho naho afata icyuma arakimutera ariko kubwo amahirwe gifatwa mu ishati.

Nyuma yo kubona ko gushyamirana kwabo kuri buteze ibibazo bikomeye, Nibwo abaturage bahuruye bashaka kubakiza nabo abahukamo bituma bamurwanya baramukubita ahinduka indembe.

Umwe muri aba baturage yatangarije BTN TV ko uyu mugabo bivugwa ko yibaga ngo yapfiriye imbere yumuryango winzu ubwo yari agiye kwerekana aho ibyo yibye yabibitse.

Yagize ati ” Yabanje ararwana, noneho nyuma yo gucika intege yemerera abaturage ko ari umujra ari nabwo yagiye kuberaka aho yabitse ibyo yibye”.

Akomeza agira ati” Ubwo yari ageze imbere yumuryango yahise agwa igihumure apfa adasambye”.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Aho umwe anyuze undi ahakurikiza umuriro! Rurageretse hagati y’umutoza Mashami Vincent na Hakizimana Muhadjiri kubera ibintu yamukoreye bakina na APR FC

CAF yiziritse kuri Rayon Sport na APR FC ibishya ibirori