Inkuru y’akababaro gakomeye k’umugano w’imyaka 70 witwa Gafaranga Pierre, wari usanzwe utunzwe no kudodera abantu inkweto, kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, yapfiriye mu bwiherero ubwo yarimo ajya mu kazi nk’uko bisanzwe.
Amakuru aremeza ko uyu mugabo yavuye iwe, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge ari muzima saa 6:00 za mu gitondo, agiye kudoda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, Yagize ati “ Byabaye mu rukerera uretse ko yari umuntu utishoboye wari unafite indwara nk’iy’umutima ku buryo ishobora kuba ari yo yamwishe.”
Yakomeje avuga ko uyu musaza akimara gupfa abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bakora iperereza barangije bahita baha uburenganzira umuryango we bwo kumushyingura.