Nyarugenge: Mudugudu atungwa agatoki ku kuba yaratwaye umugore wa Kirahinda ndetse akaza no gufungisha uyu mugabo kugira ngo adateza induru ku mugore we.
Abaturage batuye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya akagari ka Nzovu mu mudugudu wa Rutaraga ya II bahangayishijwe na mugenzi wabo batwariwe umugore bakanamufungisha.
Uyu mugabo uzwi ku izina rya Kirahinda wafunzwe akanatwarirwa umugore bashakanye, Abaturage bavuga ko yahohotewe ku buryo buteye agahinda kuko mbere yuko ibi byose biba ngo yari yashukishijwe inzoga.
Mu kiganiro BTN yagiranye n’abaturage batuye muri uyu mudugudu wa Rutaraga ya II, bayitangarije ko batazi icyo uyu mugabo afungiwe kuko ajya gufungwa yabanje gushukwa n’umukuru w’umudugudu ngo aze baje kumugurira inzoga noneho nyuma yaho nibwo bamenye ko yafunzwe by’agaherere.
Bakomeza bavuga ko uyu mukuru w’umudugudu ariwe ubiri inyuma.