Nyanza:Umusaza w’imyaka 88 yasanzwe amanitse mu gisenge cy’ubwiherero.
Mu masaha yigicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2022, mu murenge wa Kigoma mu kagari ka Mulinja, mu mudugudu wa Sabununga hamenyekanye amakuru ko hari umusaza wasanzwe amanitse mu bwiherero yapfuye.
Uwo bilekwa ko yiyahuye yitwa KAGENZA Elisaphan afite imyaka 88 y’amavuko bikekwa ko yiyahuye akoresheje igitenge yimanika mu bwiherero.
Aya makuru akaba yatanzwe n’umukecuru babanaga ubwo yamusangaga mu bwiherero yarangije gupfa amanitse.
Yagize Ati”Umusaza yasohotse ameze nkugiye mu bwiherero mbonye atinze njya kureba nsanga yimanitse mu gisenge cy’ubwiherero yapfuye”
Umurambo wahise ushyirwa mu nzu, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) bahageze banzura ko nyakwigendera agomba gushyingurwa binagendanye ko ntawagize agira uruhare muri urwo rupfu.
Gusa bitangazwa n’umugore we yavuze ko uyu nyakwigendera yagerageje kwiyahura akoreshwje ikiziriko agafatwa bitaraba.