in

Nyanza: umusore witeguraga gutaha ubukwe yishwe n’igare

Mu Karere ka Nyanza , haravugwa inkuru ibabaje y’umusore wari ugiye kuzana ikote ryo kuzambara mu bukwe maze yicwa n’impanuka y’igare.

Iyi mpanuka yabaye taliki 25 Ukuboza 2022 gusa nyakwigendera yaguye mu Bitaro ku wa Kabiri.

Nyakwigendera yaguye mu muhanda uva ku Bigega werekeza mu mujyi wa Nyanza
Abasore batatu bavuye mu mudugudu wa Gituza, mu kagari ka Nyamure mu murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza berekeza mu mujyi wa Nyanza uherereye mu murenge wa Busasamana, gufata ikote rya mugenzi wabo ufite ubukwe.

Amakuru ava mu muryango wa nyakwigendera avuga ko umwana wabo NDAYAMBAJE François w’imyaka 22 y’amavuko yari kumwe na bagenzi be babiri, atwaye mugenzi we n’undi wari witwaye ku igare.

Ngo bageze ku muhanda uva ku Bigega werekeza mu mujyi wa Nyanza imbere y’urusengero rw’itorero E.P.R, hari dodani bamwe batwaranye bikubita mu muferege (rigole).

Nyirasenge wa nyakwigendera yagize ati “NDAYAMBAJE yikubise hasi akuba ijosi yitsindikamo, yari agiye kuzana ikoti ryari kuzambarwa mu birori bya mugenzi we byo gusezerana mu murenge byari kuba taliki ya 29 Ukuboza 2022.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Harmonize ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’ikizungerezi(amafoto)

MU MAFOTO: Israel Mbonyi yeretswe urukundo rudasanzwe ubwo yasesekaraga i Burundi, hari umubyigano w’abanyamakuru n’abakunzi be