in

Nyanza: Umugabo yakubiswe n’inkuba ubwo yari arimo kwiyogoshesha

Mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo mu kagari ka Ngwa mu mudugudu wa kigarama haravugwa inkuru y’umugabo wakubiswe n’inkuba ubwo barimo kumwogosha ahita ahasiga ubuzima.

Uyu mugabo witwa Sindayigaya Cyprien w’imyaka 27 y’amavuko yakubiswe n’inkuba bari ku mwogosha mu mvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ahagana saa kumi n’igice.

Ibi bikimara kuba ubuyobozi bwahise butabarira hafi gusa birangira Cyprien yitabye Imana asize umugore n’umwana umwe.

Ubuyobozi bugira inama abaturage yo kwitwararika mu gihe imvura iri kugwa bagacomokora ibikoresho byose by’amashanyarazi kuko inkuba n’amashanyarazi iyo bihuye biba bibi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Impa icyo kinini! Ifoto y’umugabo ari kwereka umugore we urunyama runini ashaka iri guca ibintu

Umuhanzi ukomeye yapfushije umugore we