Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona! Abamotari n’abashoferi baraburiwe ni uko maze babigira imikino babyemera ariko hafashwe abarenga 200 mu umukwabu wabaye utunguranye.
Polisi y’ u Rwanda yafashe ibinyabiziga 203 bigizwe na moto 164 n’imodoka 39 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Impamvu byafashwe ni ukubera ko byagendaga mu muhanda bitacanye amatara kandi ari mu masaha y’ijoro.
Ibi binyabiziga byafashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 14 Kanama 2023.Polisi yavuze ko yafashe ibi binyabiziga mu rwego rwo rwo gukumira impanuka zo mu muhanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuri ko gucana amatara y’ibinyabiziga ari ihame ku mushoferi mu gihe cy’ijoro.
Yongeyeho ko abatwara ibinyabiziga bafashwe badacanye amatara bagiye gucibwa amande.
Niyoniringiye Jean Claude ufite moto yafashwe, yavuze ko we kudaca amatara byaturutse ku kwibagirwa.
Abafite imodoka bafashwe badacanye amatara baracibwa amande ya 20 000 Frw mu gihe abafite moto baracibwa 10 000 Frw.