in

YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye

Nyamirambo: umusore n’inkumi bafungiwe mu gikoni cya Hotel nyuma yo kubura ayo kwishyura.

Ibi byabaye tariki ya 26 Ukuboza 2021, byabereye muri Hotel iherereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge i Nyamirambo aho umusore n’umukobwa barajwe mugikoni cya Hotel kubera kubura ubwishyu bw’ibyo kurya no kunywa bari bafashe muri iyi hotel.

Uyu mukobwa uri mukigero cy’imyaka 23 y’amavuko yari aturutse mu karere ka Rubavu, aje gusura abo mu muryango we, barimo murumuna wa Nyina utuye Kimisagara ngo basangire iminsi mikuru.

Uyu mukobwa ubwo yageraga i Kigali, muri gahunda yari afite harimo no gusura umusore bakundana nawe washakaga ko basangira iminsi mikuru.

Uyu mukobwa akigera i Kigali yabanje kujya kwa murumuna wa nyina, nuko agezeyo ababwirako hari ahantu agiye ariko ntiyahababwira, umukunzi we yaramusohokanye amujyana muri Hotel.

Ukora muri iyi Hotel, yatangaje ko bakigera muri iyi hotel ariwe muntu wabakiriye.

Yagize ati “Umusore yabajije umukobwa icyo afata, umukobwa atanga komande y’inkoko, ariko umusore we yari yabanje kwaka umureti urimo inyama, nuko umukobwa amaze kwaka umureti asaba na siminof, umusore nawe yaka petit skol, haza kuza undi mukobwa nawe yaka ifi, anywa n’udupeti 5 ariko we yarahabasize ahita yitahira”

Uyu musore n’uyu mukobwa ngo barariye ndetse baraganira ubona bagaragara nk’abantu bari bakumburanye hageze igihe cyo kwishyura, umusore yasanze bakoresheje ibihumbi 47000frw kandi kumufuka yari afite ibihumbi 15000frw.

Ubwo amasaha yari atangiye gukura, aba bombi bakomeje gusabwa ko bishyura, nibwo umusore yatangiye kwitabaza inshuti ze ngo zimufashe kwishyura birinda bigera sayine z’ijoro atarabona umuha ubufasha.

Umuseriveri wabakiriye ati “Njyewe byageze Satatu ndataha kuko aribwo tuba dufunze kubera amasaha leta yashyizeho yo kuba abantu bageze murugo, ubwo basigaranye na Manager nuko manager nawe ategeka umuzamu ko, abaraza mugikoni ibyabo bakaza kubyigaho mugitondo, ariko nyine ntakindi cyari gikenewe ni amafaranga”

Uyu museriveri yakomeje agira ati “Ariko njyewe ndashimira uriya musore pe, kuko yanze gusiga umukunzi we mukabari kuko ari undi yari kumutoroka bakamusigarana wenyine, bisanzwe bibaho abahungu bakazana n’abakobwa mukabari bakahabasiga waba udafite uko uhivana bikakugora”

Uyu musore n’uyu mukobwa bivugwako barekuwe mu masaha ya mugitondo ahagana Saa Tanu nabwo bagobotswe numwe mubasore b’inshuti yuyu musore wari wasohokanye umukunzi we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyarwenya Nimu Roger yamaze gutangaza ko agiye gutangira urugendo rw’urukundo na Ariel Wayz !

Matchday live: APR FC vs ESPOIR