in

Nyamirambo: umugore yakuyemo umugabo amaso amushinja kumwanduza SIDA

I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’umugore wateraguye ibyuma umugabo we agashaka kumukuramo amaso nyuma y’amakimbirane akomeye bamaranye igihe ,harimo no kuba amushinja kuba yaramwanduje agakoko gatera SIDA.

Nk’uko abaturanyi babitangatije BTN TV ngo uyu mugore yabanje gutonga n’undi mugore w’umuturanyi, maze bashaka kurwana ari nabwo umugabo nyirurugo yahise aza yihekeye igikapu amubuza gukomeza gutongana.Uyu mugore ngo yahise ahirikira umugabo we mu nzu maze atangira kumukubita ndetse amutera ibyuma ahantu hatandukanye.Umugabo yavugije induru asaba ubufasha ari nabwo uyu mugore bamumukizaga ndetse bahamagara imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga amerewe nabi.

Abaturanyi bakomeje bavuga ko uyu muryango wahoraga mu ntonganya cyane ndetse uyu mugore ahora ahohotera umugabo we kuko ngo amufata nk’umwana kugeza naho amupfukamisha kugeza umusabye imbabazi. Mu cyo bagarukagaho cyane bavugaga ko bahoraga mu makimbirane ahanini umugore ashinja umugabo ko yamwanduje SIDA.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Mana wee waremye ibyiza koko…” umwambaro mugufi wa Miss Muyango wagarutsweho n’abafana

Ifoto ya Miss Uwicyeza Pamella yambaye nk’abageni yazamuye imbamutima za the Ben