in

Nyamirambo: Inkongi y’umuriro yibasiye isoko maze ibicuruzwa byinshi cyane birashya birakongoka abaturage barwana no kuramura imyaka bajya kurya – AMAFOTO

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo mu isoko ry’ahazwi nko mu Miduha, hibasiwe n’inkongi y’umuriro maze ibicuruzwa birashya birakongoka.

Ni inkongi y’umuriro yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, aho yibasiye inzu z’ubucuruzi maze imyaka yo kurya itandukanye irashya irakongoka.

Ubwo Yegob twageraga ahabereye iyi nkongi y’umuroro, twasanze kizimyamwoto za Police zimaze kuzimya gusa abaturage barimo baramura imyaka yo kurya yari itarangirika cyane.

Mu bo twagerageje kwegera batubwiye ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’umusuderi wari uri gucomeka imashini ze zisudira maze insinga z’anashanyarazi zikora siriko bituma umuriro utangira kuzamuka.

Ubwo twakoraga iyi nkuru inzego z’umutekano nka Police na RIB byari byamaze kuhagera ngo hakorwe iperereza ku cyaba kihishe inyuma ku cyateye iyi nkongi ndetse ngo hakorwe isuzuma ngo hamenyekane agaciro k’ibyangirijwe n’iyi nkongi dore ko ari amamiliyari menshi kuko hashengutse ibicuruzwa by’abacuruzi benshi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP! Kigali agahinda ku muturage waburiye umwana we mu kirombe birangira araranye n’umurambo we

Undi muhanzi yitabye Imana kuri uyu wa mbere