Impungenge ni zose ku bakunzi ba mushikaki cyangwa se ‘brochettes’ zicururizwa mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko zishobora kuba ba ari inyama z’imbwa.
Ibi babivuze nyuma y’uko hasigaye hagaragara abasore bazengurukana ‘brochettes’ ziri ku masahani ndetse zigura amafaranga make.
Bamwe mu baturage biganjemo abo mu Murenge wa Nyamirambo, Rwezamenyo, Kimisagara, Nyakabanda, Gatsata Gisozi n’ahandi, babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bafite impungenge ko bagiye barya imbwa mu bihe bitandukanye batabizi.
Babishingira ngo kubera ko hari abantu bagiye bafatirwa mu cyuho bari kubaga imbwa ndetse kandi n’izo Brochettes zikaba ziba zihendutse ugereranije n’izindi zicuruzizwa ahandi.