Mu murenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, mu kigo cy’abihayimana (Ababikira) Kiri ahitwa (L.P ) cyitwa Institut Pilippo Smaldone haravugwamo ubusambanyi n’urugomo.
Nk’uko bitangazwa na HANGA News ngo muri iki kigo haravugwa ubusambanyi burenze aho abana batatu baje kwirukanwa burundu nyuma yo gufatwa basambana.
Ubuyobozi bw’iki kigo ntakintu bwifuje gutangariza umunyamakuru wagerageje kumenya amakuru arambuye.
Muri raporo dukesha HANGA igaragaza ko abana batatu birukanwe burundu nyuma yo gufatwa bari gusambana.
Abo bana batatu birukanwe ni umukobwa n’umuhungu bari gusambana ndetse n’undi wabazaniye agakingirizo bakoresheje.
Ubuyobozi bushinzwe uburezi mu murenge buvuga ko Aya makuru yabagezeho hatumijwe inama idasanzwe mu kigo.
Tubibutse ko iki kigo cyakira abana bafite ubumuga bukomatanyije ( Nti bumva ndetse nti banavuga) , harimo abato ndetse n’abakuru , icyashyize benshi mu rugijijo nuko basambana ,benshi ariko bashyize uburangane ku buyobozi dore ko ikigo kitakira Animateur na Anamatrice.