in

Nyamirambo: Ikamyo yari ihetse umucanga ndetse irimo n’abasore bari bagiye kuwikorera yakoze impanuka ibura feri irenga umuhanda maze ishinga ubwampene – AMAFOTO

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo ahazwi nko mu Miduha imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yari ihetse umucanga yarenze umuhanda ishinga ubwampene aho yari igiye kuwumena.

Iyi modoka y’uwitwa Mushi akaba ari nawe wari uyitwaye, inyuma harimo abasore bagera kuri 5 bari bagiye kwikorera uwo mucanga gusa amahirwe bagize nta muntu wigeze uhasiga ubuzima.

Mushi yatangaje ko iyo modoka yari igiye kumena uwo mucanga yari ihetse maze ibura feri igwa munsi y’umuhanda ahantu hamanuka cyane ariko ntiyakomeza kumanuka ahubwo iragwa amapine areba hejuru, gusa abari barimo ntibagira icyo baba usibye umwe wakomeretse byoroheje.

AMAFOTO

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto ya Papa Francisco yambaye nk’abasitari akomeje kubica ku mbuga nkoranyambaga

Imana yamwimanye: Alliah Cool yarokotse impanuka yahitanye abantu 2 ubwo yavaga i Rubavu ataha i Kigali – VIDIO