in

Nyamasheke: Umusaza wagiye gukoresha isanduku azashyingurwamo akayibika mu nzu iwe akomeje gutungura benshi 

Nyamasheke: Umusaza wagiye gukoresha isanduku azashyingurwamo akayibika mu nzu iwe akomeje gutungura benshi.

Umusaza  w’imyaka 83 Ngarambe Straton washakanye wo mu Murenge wa Kagano, Akagari ka Rwesero, Umudugudu wa Mutusa, avuga ko yikoreshereje isanduku azashyingurwamo.

Aganira n’umunyamakuru wa FlashTV/Radio, dukesha iyi nkuru yavuze ko yabikoze ku mugaragaro ntawe ahisha.

Ati” Ubu narayikoze, iri hano irabitse. Niba barabibabwiye ntibabeshye, nayikoresheje ku mugaragaro, hano haruguru, umwana naranamwishyuye.”

Yirinze kuvuga amafaranga yayikoreshejeho gusa avuga ko uwagenda mbere ye n’umugore we yayishyingurwamo.

Avuga icyabimuteye , yavuze ko “yagendeye kukuba na mbere umusaza witeguraga gupfa yaraguraga ikirago azashyingurwamo.”

Uyu musaza avuga kandi ko yanakoresheje umusaraba w’icyuma gusa ngo ntarawuzana iwe.

Umugore we yabajijwe niba ataragize ubwoba bw’icyo gikorwa maze avuga ko nta kibazo bimutwaye.

Umuhanga mu by’imitekerereze ya muntu, Mugisha Marie Claire avuga ko uyu musaza kwigurira isanduku yaba yarabitewe no kuba afite ihungabana.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Jorge Messi ubyara Lionel Messi yasabye FC Barcelona n’abafana bayo gusiba umuhungu we mu ntekerezo zabo

Clarisse Karasira yahamirije rubanda uko asigaye yiyumva mu rukundo rwe n’umugabo we