in

Nyamara Juvenal nawe bazamwumva iyi sezo! Kiyovu Sports itegereje rutahizamu ukomeye wakinnye muri Portugal

Ikipe ya Kiyovu Sports iyobowe na Mvukiyehe Juvenal, yamaze kumvikana bidasubirwaho n’umukinnyi ukomeye cyane wakinnye mu gihugu cya Portugal.

Hashize iminsi ikipe ya Kiyovu Sports bitangajwe ko yarezwe muri FIFA kubera gukora amakosa yo gusesa amasezerano y’abakinnyi bari basinyishije bikabaviramo gucibwa Milliyoni zirenga 90. FIFA yaje kumenyesha iyi kipe ko itemerewe kwandikisha abakinnyi mu gihe itabanje kwishyura aya mafaranga.

Iyi kipe yaje kuganira n’aba bakinnyi bayireze bumvikana ko izajya ibaha amafaranga macye macye. Kiyovu Sports nyuma yo kudohorerwa yatangiye gutangaza abakinnyi yasinyishije. Amakuru YEGOB twamenye ni uko iyi kipe yamaze kurangizanya na rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Congo witwa Kader Bidimbou George

Uyu rutahizamu ukomeye yakinnye mu makipe akomeye cyane ariko n’ikipe yo mu gihugu cya Portugal. Mu makipe yakiniye harimo AFS Leopards, CABBA, Diables Noirs, Hafia, Olimpique Khouribga, Sanjoanense, ACNFF hamwe na JS Talangaï.

Bidimbou Kader biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu araba ageze hano mu Rwanda kuko itike y’indege bivugwa ko yamaze kuyoherezwa. Uyu mukinnyi araba aje gushyira umukono kumasezerano hatagize igihinduka.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Habaye inkongi y’umuriro itunguranye

Uyu nawe yajaje pe!: Element yagaragaye agacinya akadiho mu mbyino gakondo (Video)