Mu murenge wa Nyakabanda haravugwa inkuru y’umugore n’umusore batawe muri yombi bazira gukubita umujura wari wabibye telefone.
Amakuru avuga ko iki gisambo cyaje kwiba mu gipangu jyicumbitsemo uyu musore n’uyu mugore aho cyabibye telefone zabo ni uko maze cyikabacika.
Amakuru akomeza avuga ko uyu wakubiswe yagarutse kwiba televiziyo muri icyo gipangu na none dore ko yari yasize ayicomoye, gusa bamuvumbuye hakiri kare nanone arongera arabacika.
Aba bibwe bakomeje gukurikirana uyu mujura aho yaje gufatirwa mu kandi gace maze arakubitwa agirwa intere aho yahise ajyanwa kwa muganga.
Nyuma yo gukubitwa, inzego z’umutekano zahise zita muri yombi wa musore na wa mugore bibwe aho bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.
Aba batawe muri yombi babwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko batigeze bakubita uyu mujura ko ahubwo yakubiswe n’abaturage babafashije kumufata.