Nyakabanda: Hari umukobwa ufite abana 2 gusa akaba nta numwe azi se, ariko yasobanuye impamvu atamenye se w’aba bana kugeza magingo aya.
Ni umukobwa ubyaye kabiri utuye mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, ufite abana b’abakobwa yabyaye ku bagabo batandukanye.
Iyo muganira akubwira ko atazi ba se b’aba bana, kuko yaterwaga inda yasinze.
Ni urujijo rugira ingaruka kuri aba bana badahwema kumubaza ba se, kuko nubwo batabana na nyina, si uko badahari.
Ni agahinda kamukurikiranye, kuko n’uyu mukobwa ubwe avuga ko atigeze amenya se.
Uyu mukobwa w’imyaka 29 y’amavuko, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yageze mu Mujyi wa Kigali mu 2014 ajyanywe no gukora akazi ko mu rugo, nyuma y’uko nyina yitabye Imana.
Ako kazi kaje kumunanira atangira kwicuruza kugira ngo abone ikimutunga, aza kugira ibyago atererwamo inda ebyiri.
Avuga ko ababazwa cyane n’uko atazi abagabo babyaranye kuko bamuteraga inda yasinze, ku buryo aterwa ipfunwe n’uko abana be buri gihe iyo bamubajije ba se, abayoberwa.
Yongeyeho ko nta kintu kibabaza nko kubyarana n’umuntu utazi, aboneraho gusaba abandi bakobwa n’abagore kujya bitwararika