in

Nyagatare: Umwana w’imyaka 14 wiga aba mu kigo yagiye kwiga asanga bamusibije ni uko maze ahita afata iby’ibanze asimbuka ikigo arigendera none ababyeyi be ntibazi aho ari

Umwana w’imyaka 14 witwa Niyobyose Emelyne wigaga mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Rangiro ku kigo cy’amashuri cya Rangiro, yaburiwe irengero.

Uyu mwana yaburiwe irengero tariki ya 27 Nzeri 2023 aho yabuze nyuma yo gusohoka mu kigo cy’amashuri yigagamo.

Uyu mwana wigaga mu kigo abamo, yageze mu kigo cy’amashuri maze abwirwa ko agomba gusibira we yumva atasibira aho yabimenyesheje ababyeyi be ko adashaka gusubira muri icyo kigo.

YEGOB iganira na Ngendahayo David nyirarumwe wa Emelyne, yavuze ko uyu mwana yasibijwe mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye gusa ngo uyu mwana we ntiyaje kubyakira neza.

Akomeza avuga ko uyu mwana abereye nyirarume, yagiye ku ishuri ku cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023 ni uko maze bucyeye tariki ya 25 Nzeri ubwo abandi bari bari gutangira ishuri, uyu mwana yagiye gutangira nk’abandi bose gusa baza kumubwira ko atari buze kwimuka ko ahubwo ari busibire mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Ni inkuru uyu mwana yakiriye nabi ni uko maze ahita abimenyesha nyina umubyara, aho yamubwiye ko adashaka gusubira kandi ko anasibiye ntiyasibira kuri iryo shuri. Nk’umubyeyi yumvishe agahinda ke amusaba kuhiga igihembwe kimwe ubundi cyarangira bakamushakira ahandi ajya kwiga.

David akomeza avuga ko ibura ry’umwana ryabaye ku wa 27 Nzeri 2023 aho uyu mwana yiriwe mu kigo afite terefone y’umukozi usanzwe akorera umwarimu wigishaga muri iki kigo, aho yayikoresheje igihe kirenga isaha yarangiza akaza kuyiha nyirayo.

Amakuru y’uko uyu mwana yabuze yaje kubwirwa nyina abibwiwe na Animateur w’iki kigo.

Mu kiganiro twagiranye na Prefe wa Rangiro, Jeremie MUSHIMIYIMANA yaduhamirije aya makuru avuga ko uyu mwana yavuye mu kigo asimbutse igipangu.

Avuga ko intandaro ya byose ko ari ukwanga gusibira kubera ubwiyemezi.

Abajijwe ku cyo kuba umwana yarabwiwe ko yasibiye ku munsi wo gutangira ishuri, Prefe yavuze ko ari ibinyoma byo gushaka guharabika ikigo ko uyu mwana yatashye muri Nyakanga abizi neza ko yasibiye ndetse n’ababyeyi be baramimenyeshejwe.

Avuga ku kiri gukorwa ngo uyu mwana aboneke, yavuze ko babimenyesheje inzego z’umutekano ndetse ngo banatanze amatangazo arangisha uyu mwana.

Uyu mwana yasimbukanye ibikapu bibiri, ibindi bikoresha bye abisiga mu kigo.

Ngendahayo David, Nyirarume wa Emelyne yatwemereye ko bamaze gutanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB .

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 umutoza Thierry Froger utoza APR FC azabanza mu kibuga ejo bahawe intego yo kubabaza ikipe ya Pyramid FC

RIP Salimu na Ishimwe! Abasore babiri basanzwe bapfiriye mu nzu, umukobwa wari urimo we arembeye mu bitaro