in

Nyagatare: Umubyeyi w’imyaka 49 yasubiye mu ishuri nyuma y’imyaka 30 arivuyemo

Cyarikora Rosette umubyeyi w’imyaka 49 wo mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, avuga ko nyuma y’imyaka 30 yasubiye ku ntebe y’ishuri agamije gutunga impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye akanakomeza Kaminuza bikazamufasha gukora neza ubucuruzi imbere mu gihugu no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Cyarikora Rosette asanzwe ari umuyobozi wa Koperative Girubuzima ikorera mu Murenge wa Matimba, ikaba ikora ikanagurisha amavuta y’inka, ayo kurya n’ayo kwisiga. Avuga ko ku myaka 17 aribwo ababyeyi be bamukuye mu ishuri bamushakira umugabo.

Icyo gihe nta mahitamo kuko umubyeyi iyo yashimaga inkwano yashyingiraga umukobwa we nta zindi nteguza.

Uyu mubyeyi avuga ko yahoranye agahinda ko kuvutswa uburenganzira bwo kwiga kuko yabikundaga cyane gusa ngo yajyaga asaba umugabo we gusubira ku ishuri ariko ntibikunde kuko yari afite inshingano zo kwita ku bana.

Aganira n’Umunyamakuru wa Kigali Today ducyesha iyi nkuru yagize ati “Nahoraga mbisaba umutware wanjye na we akanyereka ko byagorana mu gihe abana bacu bacyiga, ariko ambwira ko nibamara guherera uruhande rumwe nanjye nziga nkahora nibaza igihe bizagerera. Impamvu nakomeje kubyifuza ni uko nari umuhanga mu ishuri.”

Umwaka ushize nibwo umwana we w’umuhererezi yasoje amashuri yisumbuye, abandi bariga kaminuza ndetse harimo n’abazisoje.

Cyarikora Rosette avuga ko mu gukabya indoto ze ubwo umwaka w’amashuri wa 2022-2023 yafashe iya mbere ajya kwiyandikisha gutangira kwiga kuri G.S Matimba mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Akigerayo ngo yatunguwe n’uburyo abarezi bamwishimiye harimo abo abyaye, ariko by’umwihariko yanyuzwe n’uburyo abanyeshuri bagenzi be bigana bamukunda. Usibye kwigana n’abana abyaye nk’umubyeyi ngo mu ishuri abatoza ikinyabupfura no gukora cyane kugira ngo bazatsinde.

Akomeza agira ati “Abana barankunda cyane, ndinjira bati Aunt ( Mama wacu & Masenge) araje muceceke tutamusakuriza.”

Ntakangwa n’imyaka kuko ari imibare, arashaka kuziga ikoranabuhanga, cyane mudasobwa akabasha kuyikoresha neza, mu masomo akunze cyane hakaba harimo imibare, indimi n’amateka.

Uyu mubyeyi avuga ko nta byera ngo de ! hari abamuca intege bamubwira ko akuze adakwiye kwiga ariko hakaba n’abamukomeza barimo abarimu be ndetse n’abanyeshuri bagenzi be.

Cyarikora agaragaza ko aterwa ishema no kuba ashyigikirwa n’abo mu muryango we barimo abana be ndetse n’umugabo we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

YEGOB yahuje Abanyamakuru basiporo bakomeye baganira uko itangazamakuru ryagakozwe.

Umugabo yifuje kubyara umwana w’umukobwa abona ibitangaje