in

Nyabugogo: Umuturage yavuye mu modoka yitura hasi ahita apfa – VIDEO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umukecuru wari uvuye mu Ntara y’Iburasirazuba yageze muri gare ya Nyabugogo. Akimara gusohoka mu modoka, yicaye hasi maze ahita ashiramo umwuka. Ibi byatunguye cyane abari aho, barimo n’umugabo we wari kumuherekeje, wabonaga agaragaje agahinda kenshi.

Abantu bari aho bahise batabaza inzego zishinzwe ubuzima, mu gihe abandi bagaragazaga intimba n’impuhwe kuri uwo muryango. Kugeza ubu, icyateye urwo rupfu ntikiramenyekana, ariko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyabaye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Juno Kizigenza na Miss Muyango bagiye kwerekeza i Burayi gushyigikira Bwiza