Bisanzwe bimenyerewe ko abantu hirya hino ku isi bifuza gusozanya umwaka no gutangirana undi nabo mu miryango yabo ,ibi bikanajyana no gusangira ndetse no kujya inama ku ngamba nshya z’umwaka mu miryango.
Nkahandi hose ku isi ,abantu batandukanye biganjemo abafasha abanyarwanda mu mirimo yabo ya buri munsi mu ngo zabo (abakozi bo mu rugo) barashaka gusozanya umwaka nabo mu miryango yabo mu ntara nubwo kugeza kuri ubu bitewe n’abantu benshi bari gushaka kwerekeza mu ntara bamwe bagowe no kubona imodoka.
Guhera kuri noheli abantu bari benshi berekeza mu ntara gusangira iminsi mikuru nabo mu miryango yabo ,icyakora abantu barushijeho kuba benshi ,guhera ku munsi wo kuwa kane ubwo benshi bifuzaga kujya kurya ubunani barikumwe nabo mu miryango ,kuburyo harimo abahitagamo kurara baguze amatike kugirango badacikanwa n’imodoka.
Mu masaha macye ari imbere turaba dusoje 2022 ,twinjiye muri 2023 , ni mu gihe hari ibihugu byamaze kwinjira mu mwaka wa 2023 birimo New Zealand n’igihugu cya Samoa.