in

Nyabugogo – Gatsata habereye impanuka ikomeye aho imodoka ya rukururana yiyubitse

Nyabugogo – Gatsata habereye impanuka ikomeye aho imodoka ya rukururana yiyubitse

Ejo hashize kuwa 17 Ukwakira 2023, Nyabugogo – Gatsata habereye impanuka y’imodoka ya rukururana aho ikizuru kiyo modoka kiyubitse.

Amakuru dukesha BTN TV avuga ko ubwo iyi modoka yari iri mu muhanda igenda, imbere yayo hari hari ivatiri, umu polisi yahagaritse iyo vatiri ariko umushoferi wari utwaye iyo kamyo biba bimutunguye afatira feri rimwe, ibyo yari ahetse inyuma bihita bisimbuka biva ku modoka ndetse bituma n’aho shoferi yicara habigenderamo hariyubika.

Iyi mpanuka nta muntu wayiburiyemo ubuzima ndetse nta n’umuntu wakomeretse bihambaye kuko na shoferi yahise avamo.

Abaturage bavuga ko impanuka zikunze kubera muri uyu muhanda ahanini ziterwa nuko umuhanda ari mubi.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyerondo bafashe umusore bakekaga ko ari umujura baramukubita ubundi bamunyuza mu muhanda hagati imodoka iramugonga ahita apfa – videwo

Igihugu cyo muri Africa nicyo gifite agahigo ko kugira stade nyinshi nini kandi nziza kurenza ibihugu byose by’iburayi – Amafoto