in

Nyabihu: imodoka irenze umuhanda ihitana umwana umwe abandi barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Nyabihu mu muhanda Musanze -Vunga mu murenge wa Rugera akagari ka Gakoro aho imodoka yarenze umuhanda igwa ku bana bari bari gukinira ku mbuga mu rugo iwabo bakina na bagenzi babo. Umwana umwe yahise ahitanwa n’iyi mpanuka abandi babiri barakomereka bikomeye bajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK gukurikiranwa n’abaganga.

Abaturage bari aho ampanuka yabereye mu muhanda Musanze -Vunga n’agahinda kenshi cyane bavuzeko muri uwo muhanda uherereye mu gice cya Nyabihu ugizwe n’amabuye gusa bityo ko buri kinyabiziga kiba kirwanira kunyura ahagerageje kuba hari amabuye make bityo bikaba biriguteza impanuka nyishi.

Abo Impanuka yabaye bahari bavuzeko imodoka yahungaga ibinogo byinshi biba muri uwo muhanda noneho kuyigarura umushoferi biramunanira akaba aribwo yahise igwa hepfo aho ikagwa kuri abo bana bari barimo bakina aho yaguye ku mbuga iwabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Sonia Rolland akomeje gutuma ab’igitsina gabo barabya indimi kubera ifoto ye igaragaza imyanya ye y’ibanga

Umunyamakuru wasimbuye Arthur Nkusi kuri KISS FM yamenyekanye (Amafoto)