N’uwiga gukambakamba ntiyamusigaga, Kayonza hari umugabo ukurikiranyweho gusambanya abana b’abahungu batanu.
Ni umugabo w’imyaka 34 wo mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gukekwaho gusambanya abana b’abahungu batanu mu bihe bitandukanye bikabagiraho ingaruka.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2023, mu Mudugudu wa Rwabarema mu Kagari ka Cyarubare mu Murenge wa Kabare.
Amakuru ahari ni uko aba bahungu uko ari batanu barimo ufite imyaka 17,13,19,15 n’undi w’imyaka 15. Aba bose batanga ubuhamya ko yagiye abashuka akabasambanya mu bihe bitandukanye ndetse ngo akanabatera ubwoba ko uzabivuga azamugirira nabi.
Ibi byatumye bamwe bibagiraho ingaruka zirimo gucibwamo, kurwara mu nda ndetse n’ibindi bibazo byinshi byatumye bimenyekana nyuma y’amezi atandatu agenda abasambanya.
Bivugwa ko ejo umubyeyi umwe yatanze iki kibazo mu nama abandi na bo baboneraho bagaragaza ko hari umugabo uri gusambanya abana babo basaba ko yakurikiranywa, gusa ngo ubwo uyu mugabo yatabwaga muri yombi yarabihakanye.
Ivomo: IGIHE.com