“Numvaga mfite amatsiko yuko bimera” Jean warerewe mu gipangu yavuze ibyo yakoreye hanze ubwo yavaga mu rugo rw’ababyeyi gusa ibyo yahaboneye ni akumiro.
Mu kiganiro Jean na Mutoni bagiranye na Isimbi TV, Jean yavuze bumwe mu buzima bwe yabayemo nyuma yo guhezwa mu gipangu ariko akaza kuhava.
Jean yagize ati ” Ubusanzwe narerewe mu basilamu, niga mu basilamu ndetse ndi umusilamu w’imbere, gusa narerewe mu gipangu. Ubwo nasozaga ishuri nabayeho ubuzima bwo hanze gusa ntabwo twari twemerewe kwambara amapantaro n’indi myenda igaragaza ibice by’umubiri”.
Yakomeje agira ati “ubwo nageraga hanze natangiye nambara ipantaro ariko itagera hasi y’ikanzu, hashize iminsi nambara igera hasi, ngera aho nangira kujya nkuramo n’ikanzu, nyuma naje kujya nambara n’ijipo ariko igera hasi , nkavuga ngo ese ko abandi babikora bandusha iki!!!, ubwo naje kujya nambara Mini n’impenure, ubwo naguye gutyo “.
Muri make yumvaga ko nagera hanze azatwika kuko yahoraga ari mu gipangu atazi ubuzima bwo hanze bityo rero yasohotse afite amatsiko menshi y’uburyo ubuzima bwo hanze bumera. Gusa ngo icyo yasanze bamurushije ni ubuyobe gusa.
Ati” narinsigaye ndi wamusilamu wo gusara ku irayidi gusa, sinarinkisenga 5 ku munsi, gusa narinziko bandushije ibintu byiza ariko nasanze barandushije ubuyobe “.
Gusa kuri ubu uyu Jean ntakiri muri ubwo buyobe kuko ubu yarongeye yambara ikanzu na jiribabu nkuko byari bisanzwe, yavuye mu buyobe.