in

N’umuhungu we arimo! Abamaze kugura amatike ya Milliyoni 5 ya Rayon Sports bamaze kumenyekana

Ku munsi wejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yashyize ahagaragara amatike ya sezo, hamenyekanye abamaze kugura aya matike benshi bemeza ko ahenze.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports ejo nibwo bwashyize ahagaragara ko itike ya Sezo ihenze kurusha izindi ihagaze Milliyoni 5 z’amanyarwanda. Andi matike harimo ihagaze Milliyoni 1 ndetse n’iyizaba ihagaze ibihumbi 500 by’amanyarwanda.

Nyuma yo gushyira ahagaragara aya matike benshi bari baziko kugurwa bishobora kuzagorana cyane bitewe ni uko bisa nkaho harimo ayahenze ariko amatike kugeza ubu yatangiye kugurwa kandi abantu bakomeje kwitabira iki gikorwa nubwo bataraba benshi.

Amakuru dufite ni uko itike ihagaze Milliyoni 5 imaze kugurwa n’abantu 3 ndetse biravugwa ko Munyakazi Sadate n’umuhungu we barimo ndetse n’undi muntu umwe. Itike ihagaze Milliyoni 1 imaze kugurwa n’abantu 8 naho itike y’ibihumbi 500 imaze kugurwa n’abantu 4, ubwo Rayon Sports imaze kwinjiza Milliyoni 25.

Rayon Sports nkuko Uwayezu Jean Fidel arimo kugenda abitangaza, ishobora kuzaba ikipe ikomeye umwaka utaha w’imikino ndetse inahatanira ibikombe bizaba bikinirwa hano mu Rwanda ndetse inagera kure mu mikino nyafurika.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

N’umuhungu we arimo! Abamaze kugura amatike ya Milliyoni 5 ya Rayon Sports bamaze kumenyekana

Ibyishimo ni byose, Umugore ufite ubumuga bw’amaboko witegura kwibaruka imfura -AMAFOTO