in

NdabikunzeNdabikunze

Numenya ibi ntuzongera kurya ifunguro ritariho ifi.

Mu mafi habonekamo intungamubiri ndetse zimwe muri zo ntiwazibona ahandi. Habonekamo vitamin D ihagije ndetse ku batabasha kubona akazuba ngo kabafashe kuyibona kurya amafi biyibaha ku rugero rwiza. Harimo kandi poroteyine, vitamin B12, selenium ndetse na vitamin F ariyo igizwe na omega-3 ivanze na omega-6.

Akamaro ku buzima

Akamaro k’amafi ku buzima karihariye nkuko twabivuze haruguru, ndetse aha umubiri w’uwayariye intungamubiri zifasha mu mikorere myiza yawo. Mu byiza amafi aduha twavuga:

  • Afasha abashaka gutakaza ibiro, kuko atuma umubiri wihutisha imikorere yawo
  • Afasha mu guhangana n’uburwayi bunyuranye bw’umwijima
  • Ni meza ku bari mu gihe cyo gucura kuko abafasha kutagira umunabi ndetse akanabarinda kugira ibinya bya hato na hato
  • Afasha mu mikorere y’ubwonko, yongera ubwenge butekereza kandi arinda indwara yo kwibagirwa ikunze gufata abageze mu zabukuru
  • Agabanya ibyago byo kurwara umutima na stroke
  • Agabanya ibyago byo kugira indwara zigendana n’ubudahangarwa
  • Arinda ibyago byo kurwara diyabete iterwa n’imikorere mibi y’imvubura ikora insulin
  • Afasha gusinzira neza kandi arinda kubura ibitotsi
  • Atuma ugira uruhu rwiza kandi afasha kurwanya ibishishi
  • Arimo intungamubiri zifasha mu mikurire cyane cyane ku bana
  • Aringaniza umuvuduko w’amaraso kandi agabanya igipimo cya cholesterol mbi bityo bikarinda indwara z’umutima zinyuranye
  • Agabanya uburibwe bwo mu mitsi akanarinda za rubagimpande
  • Afasha kureba neza ndetseno kugira amaso mazima
  • Arinda kanseri zinyuranye
  • Afasha kugabanya ibyago bya asima ku bana

Icyitonderwa

  • Nkuko twabivuze ku bagore batwite ndetse n’abonsa hari amafi batemerewe. Ayo ni amafi arimo mercure nyinshi akaba ari ya mafi yo mu mazi magari (ocean) kuko ariyo abonekamo mercure nyinshi.
  • Kurya amafi nanone kenshi si byiza nyine kuko n’afite nkeya uyariye kenshi mu mubiri yakiyongera. Byibuze inshuro 2 mu cyumweru zirahagije

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Ndimbati yaserukanye ipantalo iciye ukuguru kumwe mu birori

Papa Cyangwe yaserukanye umukobwa wambaye agakingirizo mu birori