Neymar da Silva Santos Jùnior umukinnyi w’umunya- Brazil usanzwe ukinira ikipe ya Paris Saint Germain mu Bufaransa nka rutahizamu yahawe igihembo.
Neymar Jr waherukaga kuzuza imyaka 31 y’amavuko yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ukomoka muri Brazil ariko ukina ku mugabane w’Iburayi. Neymar nubwo ashinjwa kuba kimwe mu bihombo bikomeye umupira w’amaguru mu kinyejana cya 21 wagize ahanini bashingiye ko nta Balloon d’Or yatwaye cyangwa ngo afashe Brazil gutwara igikombe cy’isi na kimwe muri bitatu amaze gukina. Gusa hari n’abarengera Neymar bakavuga ko yari gutwara Balloon d’Or iyo aza kuba atarakuze hari abami babiri ba ruhago ari bo Cristiano Ronaldo na Messi kandi akaba na we ubwe yarakinnye muri FC Barcelona ubwo Messi yabicaga bigacika.Nyuma Neymar yagerageje kujya muri Paris Saint Germain naho bikanga.
Nubwo Neymar yahuye n’izo ngorane mu ikipe y’igihugu ya Brazil akomeza kugaragaza ko ari umukinnyi ukomeye dore ko amaze no kuyitsindira ibitego 77 kuva muri 2010 atangiye kuyikinira. Neymar rero yaje guhabwa igihembo cy’umukinnyi witwaye neza ukomoka muri Brazil ariko akaba akina ku mugabane w’Iburayi.Iki gihembo Neymar yatwaye yari agitwaye ku nshuro ya 6 kuko yagitwaye muri 1024,2015,2017,2020 n’icya 2022 yahawe. Neymar muri 2022 yakiniye Brazil imikino 8 ayitsindira ibitego 7.