in

Nubwo ari mushya mu maso y`abanyarwanda umuhanzi ukorera umuziki muri Amerika ngo yiteguye kwerekana itandukaniro

Umuhanzi ugezweho muri ino minsi ukorera umuziki we, muri reta zunze ubumwe za Amerika FEJOS,  akomeje kwigaragaza mu ruganda rw`imyidagaduro hano mu Rwanda, aho amaze iminsi mu biruhuko no kumenyekanisha umuziki we.

 

Umuhanzi ukizamuka ukorera umuziki we mu gihugu cya reta zunze ubumwe za Amerika Fejos, amaze iminsi agarutse mu Rwanda aho yaje mu biruhuko, no kumenyekanisha ibihangano bye ngo yigaragarize abanyarwanda, abereke ko no muri diaspora habayo impano, zikwiye guhangwa amaso kuko zishyigikiwe zazamura ibendera ry`u Rwanda.

Uyu musore ufite impano idasanzwe nta gihe kinini amaze, yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda, kuko yatangiriye ku ndirimbo Kwaje yakoze kugiti cye, ndetse mu minsi ishize aherutse guhuza imbaraga, n`umuhanzi Davis D ukunze kwiyita umwami w`abagore, bakora indirimbo Ibiceri iri kubica bigacika hirya no hino mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Uyu muhanzi kandi afite indirimbo yitwa Toto yakoranye na Kevin Kade, uzwiho ubuhanga mu guhogoza n`ijwi ryiza riyunguruye, ndetse Fejos aracyafite imishinga myinshi y`indirimbo ateganya gusohora, mu minsi iri imbere kandi ni impano ikwiye gushyigikirwa.

Written by Mucyo Patience

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Modeste kwizerimana
Modeste kwizerimana
11 months ago

Kbs iyi nkuru ikoze neza!!

Noneho wagira ngo bashakaga kwangiza abarebyi: Mu mafoto ashotorana Miss Nyambo na Lynda berekanye inzobe zabo zimena amaso -AMAFOTO

Imana imwakire mu bayo; Hatangajwe itariki yo guherekeza bwa nyuma nyakwigendera Junior Multisystem