in

Nubwo Amavubi yatsinzwe na Nigeria ariko aracyari imbere yayo! Dore uko amakipe akurikirana ku rutonde mu itsinda C

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ikomeje urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico. Nyuma yo gukina imikino ine y’amajonjora, Amavubi yahise afata umwanya wa gatatu mu itsinda C, aho afite amanota arindwi (7).

Muri iri tsinda, Afurika y’Epfo ni yo iyoboye n’amanota 10, ikurikirwa na Bénin ifite amanota 8. U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu, rukaba rufite inota rimwe imbere ya Nigeria, ifite amanota 6. Lesotho na Zimbabwe na zo zikomeje gukurikirana, aho zifite amanota 5 na 3.

Uyu mwanya wa gatatu ni intambwe ikomeye ku Mavubi kuko uyegereza amahirwe yo kubona itike yo kwitabira ku nshuro ya mbere Igikombe cy’Isi. Abafana bakomeje kugaragaza ibyishimo n’ubufasha kuri iyi kipe, bayisaba gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye.

Umukino ukurikira wa Amavubi uzaba ku wa 25 Werurwe, aho izakina na Lesotho. Uyu mukino uzaba ari ingenzi cyane kuko gutsinda byatuma Amavubi azamuka kurushaho, bikayongerera amahirwe yo kubona itike.

Ese Amavubi azakomeza kwitwara neza akandika amateka mashya? Abanyarwanda bakomeje gutegereza n’icyizere cyinshi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Killaman wari wugarijwe n’ubukene, benengango bamucucuye na duke yari asigaranye

Umwarabu wari woherejwe n’ikipe ye, yagaragaye muri stade Amahoro kugira ngo asuzume Muhire Kevin atabizi