in

N’ubwiherero mu bundi! Uramutse umenya ingano y’inkari ziba zuzuye muri Pisine wakumirwa, ubushakashatsi bwagaragaje ingano maze abantu bose bikangamo

Uramutse umenya ingano y’inkiri ziba zuzuye muri Pisine wakumirwa, ubushakashatsi bwagaragaje ingano maze abantu bose bikangamo.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura buri piscine imwe ya rusange haba harimo litilo 75 z’inkari.

Ibyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abogera muri izo piscines.

Ibi byagaragajwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Alberta yo muri Canada, aho bafashe ibipimo 250 by’amazi yakuwe muri piscines 31 zikoreshwa cyane zo mu mijyi ibiri yo muri icyo gihugu.

Lindsay K Jmaiff Blackstock niwe wakoze ubwo bushakashatsi aho yabukoze apima ingano y’ikinyabutabire cya Acesulfame Potassium (ACE) gisangwa mu nkari z’umuntu.

Nyuma yo gukora ibyo, yerekanye ko ugenekereje usanga piscine ishyirwamo amazi angana na litilo 500,000 abayogeramo bihagarikamo litilo zisaga 32 z’inkari. Ni mu gihe piscine ishyirwamo amazi angana na litilo 1,000,000 yo yihagarikwamo litilo zigera kuri 90 z’inkari, iyo piscine ikaba ari kimwe cya gatatu cy’izikoreshwa mu mikino Olempike.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yajyanye n’umwana we! Inkuru y’inshamugongo ikomeje gushengura benshi y’umugore wasubiragamo indirimbo z’abahanzi mu Rwanda witabye Imana ari kubyara

Abagabo bagorwa! Umukobwa w’ikizungerezi yavuze ukuntu ashaka kuzashyingiranwa n’umugabo uzajya umufurira amakariso n’amasutiye