in

N’ubundi ntibabatekereze ntabwo bahari! Abakinnyi 2 abafana ba APR FC bari bategererezanyije amatsiko igihe bazatangirira gukina kigijwe inyuma kubera ko umutoza Thiery Froger

N’ubundi ntibabatekereze ntabwo bahari! Abakinnyi 2 abafana ba APR FC bari bategererezanyije amatsiko igihe bazatangirira gukina kigijwe inyuma kubera ko umutoza Thiery Froger

Abakunzi b’ikipe ya APR FC bari bakumbuye abakinnyi 2 barimo Sharaf Eldin Shaiboub ndetse na Nshimiyimana Ismael Pitchou ariko igihe bazatangirira gukina kigijwe inyuma kubera ko bataragaruka neza.

Umukino ikipe ya APR FC irakina na Etincelles FC kuri iki cyumweru, ntabwo aba bakinnyi bazaba bahari kubera ko imyitozo batangiye ngo ntabwo barakorana n’abandi ahubwo barimo gukorera inyuma y’ikibuga kugirango babanze bagaruke neza.

Amakuru anahari avuga ko ngo no ku mukino w’ikirarane APR FC izakina na Sunrise FC mu cyumweru gutaha ntabwo bazaba bagarutse ahubwo ngo bategereza ku mukino iyi kipe izakinamo na Rayon Sports tariki 28 Ukwakira 2023.

Ikipe ya APR FC irimo kwitegura umukino izakinamo na Etincelles FC uzabera mu karere ka Rubavu. Ikipe ya Etincelles FC yakaniye cyane uyu mukino kubera ko ngo ishaka gukora ibintu benshi badatekereza.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports niyo igiye kubihomberamo! APR FC na Rayon Sports zigiye gukina imikino y’ibirarane ariko Rayon Sports niyo ishobora kuzabihuriramo n’ibibazo bitazayorohera

“Niba ikintu kiswe ikibi ntigikwiye kwezwa bitewe n’uwakivuze” Scovia yatanze ukuri mu nama yari yatumiwe mo agaragaza ko hari abarenganywa bitewe n’ibyo bavuze