in

Ntwari Fiacre yasezeye buri muntu wese babanye mu ikipe ya TS Galaxy yo muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre yasezeye kubo babanye mu ikipe ya TS Galaxy FC, akaba yerekeje mu ikipe ya Kaizer Chiefs.

Mu minsi ibiri ishize, nibwo Fiacre yasinyiye ikipe ya Kaizer Chiefs amasezerano y’imyaka 3, agurwa agera kuri Miliyoni 400 Frw.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Ntwari Fiacre yagize ati “Ubwo mbasezeyeho. Ndashaka gushimira umuyobozi Tim Sukazi wampaye amahirwe yo gukinira iyi kipe nziza n’abatoza bayobowe na Sead Ramovic, kuba barampaye amahirwe yo gukina umukino wanjye wa mbere w’umwuga no kuri bagenzi banjye mwanyakiranye yombi, ndashima urukundo rwanyu.”

Yakomeje agira ati” Ku bafana ba Rockets rwose ndashima urukundo mwanyeretse mwarakoze⁇ Mbifurije ibyiza byose TS GALAXY FC. Buri gihe jya usiga umwenda wawe ahantu heza.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Lamin Yamal inzozi ze zibaye impamo nyuma y’uko Lionel Messi akoze ibihwanye n’ibyifuzo bye

Umunyamakuru Bianca Babe ari mu gahinda gakomeye ko gupfusha umubyeyi we