in

Ntwari Fiacre amaze gusinya amasezerano mu ikipe ikomeye muri Afurika ariko ingano y’amafaranga ahawe niyo ateye ubwoba

Umuzamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wakiniraga ikipe ya AS Kigali, Ntwari Fiacre amaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya TS Galaxy FC.

Iyi kipe ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Afurika y’epfo. Uyu muzamu washakwaga n’amakipe arimo APR FC na Police FC birangiye yerekeje hanze y’u Rwanda.

Amakuru YEGOB dufite ni uko uyu muzamu yishyuwe Milliyoni zigera kuri 80 z’amanyarwanda ndetse azajya ahembwa Milliyoni 9 z’amanyarwanda buri kwezi.

Ntwari Fiacre abaye umuzamu wa mbere wavukiye hano mu Rwanda uguzwe amafaranga menshi nyuma yo kwigaragaza cyane mu mikino u Rwanda rwakinaga yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cya 2024.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nta gitego kizongera kwinjira mu izamu rya Rayon! Rayon Sport yamanuye umuzamu ukomeye cyane muri Africa

Abaye umukire akiri muto! Ntwari Fiacre yamaze gusinyira ikipe ikomeye muri Africa izajya imuhemba akayabo k’amamiliyoni