Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje guhura n’imbogamizi zo kubona umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs, ikipe yo muri Afurika y’Epfo akinira. Uko iminsi ishira, birushaho kumugora, ndetse no mu mpera z’icyumweru ntiyahiriwe, kuko atakinnye ubwo ikipe ye yanyagirwaga na Supersport United ibitego 4-1.
Ntwari Fiacre yageze muri Kaizer Chiefs mu mpeshyi y’uyu mwaka avuye muri TS Galaxy. Iyi kipe yamutanzeho arenga ibihumbi 300 by’amadorali, imuha amasezerano y’imyaka ine, ashobora kongerwa. Nubwo ari umunyezamu ufite ubunararibonye, aracyahanganye n’abandi bakinnyi bashaka umwanya wo kubanza mu kibuga.
Uyu musore yabanje gukinira amakipe yo mu Rwanda arimo Intare FC, APR FC, Marines FC na AS Kigali, mbere yo kwerekeza muri Afurika y’Epfo. Nubwo yagiye kwagura impano ye mu mahanga, biragaragara ko afite urugamba rwo kwemeza abatoza ba Kaizer Chiefs kugira ngo abone umwanya uhoraho mu kibuga.