Ntuzishyurire umukobwa ishuri! Dore impamvu nyamukuru ituma abakobwa bakatira abasore babishyuriye ishuri iyo bamaze kurangiza
Ni kenshi cyane ujya wumva cyangwa ukabona story z’abakobwa bakarita abasore babishyuriye amashuri kandi nyamara abo basore bari baziko bazabana nabo.
Basore nibyo koko mureke babakatire kuko icyo babashakaga ho cyararangiye, akenshi bariya bakobwa bishyurirwa amashuri n’abasore baba barabakurikiyeho ayo mashuri.
Nyamara usanga uwo mukobwa ari we mukobwa umusore aba yarakunze byagahebuzo mu buzima bwe.
Impamvu itera abakobwa benshi gukora ibyo bintu, akenshi baba bibwira ko kuba warabishyuriye amashuri ari ukubafatirana, kandi abakobwa burya ntibakunda gufatiranywa.
Nanone usanga inshuti zabo arizo zimushyiramo imyumvire yuko wamufatiranye, ndetse zikaba zatangira kumutanga mo pass.
Hari ubwo usanga umukobwa ananiwe kwirirwa abona abandi bakobwa bishimanye n’abakunzi babo ku ishuri, bigatuma nawe yifuza kugira umukunzi wo ku ishuri, ugasanga bamwe bamushakaga atangiye kubemerera.
Hari ubwo abikora yibwirako ari ibyo ku ishuri ndetse ko bizarangirira aho, ariko uko iminsi ikura usanga umutima we nawo wararohamye mu rukundo, ibyo bigatuma agenda akwibagirwa.
Nyuma biza kurangira inshuti ze zigiye zimugkuramo burundu, noneho iyo wowe utize biragatsindwa.
Ndetse iyo amaze kwiga aba yumva nta kintu ukimumariye bigatuma atangira kwipangira ubukwe na wawundi bahuye nyuma.
Icyo gihe inshuti ze ziba zimwumvisha ko utwo dufaranga wamutangiye, azatukwishyura nabona akazi.