Ibi bintu ugomba kubigendera kure uko ari bitanu, ntuzanabigerageze ho na gato nuramuka wisanze ari wowe wenyine utarakora ubukwe mu nshuti zawe zose ngo na we wubake urugo nkabo.
1.Ntuzigere ufuhira inshuti yawe
Ku mpamvu iyariyo yose gufuha si ikintu cyiza. Iyo bigeze ku nshuti ho noneho biragatsindwa. Twese tugira inzira zitandukanye ducamo mu buzima ngo tugere kucyo dushaka, wifuhira mugenzi wawe kuko abashije kubaka urugo mbere mbere yawe kuko burya ntibivuze ko ageze muri paradizo kuko uba ushobora kuzashaka nyuma ye ariko ukubaka neza kumurusha.
2.Kugereranya ubuzima bwawe n’ubw’inshuti zawe
Iyo bigenze gutya abenshi bahita batangira kwibaza impamvu bo badashaka, bakibaza icyo inshuti zabo zibarusha. Ibyo ni ukwibabariza umutima ndetse bikaba byanagutera kuba watekereza gukorera mugenzi wawe ikibi ndetse bizanakubuza kuba wabona ko hari ibindi bintu byiza biri kuba mu buzima bwawe. Si byiza kugereranya ubuzima bwawe n’ubwinshuti zawe kuko ntawe ubaho ubuzima busa n’ubwundi.
3.Wirekera kujya mu rukundo
Komeza ugerageze uhe amahirwe uyagusabye wumva mwakundana, ntiwumve ko byarangiye kuri wowe ahubwo biguhe imbaraga zo kumenyana na benshi uzabone uko nawe uhitamo.
4.Ntuzahemukire ubushuti bwanyu
Ntacyo bivuze kuba inshuti yawe yarubatse urugo ariko wowe ukiraho. Ibyo ntibikwiye gutuma mwangana. N’impanga ntago zikorera ubukwe rimwe, kuba baravukiyr rimwe ntibivuze ko bazashakira rimwe rero ntago byagakwiye gutuma muhagarika ubushuti bwanyu.
5.Ntuziyange
Kugirango undi muntu uwariwe wese agukunde nuko wowe ubwawe uzabanza ukindunda. Niwiyanga ngo nuko mugenzi wawe ariwe bahisemo bakakureka uzaba ufungiye inzira nuwari kuguhitamo kuko kwiyanga bijyana no kurekera gukora ibyakugiraga uwo uriwe bitume nta musore ukubona mu bandi kuko uhora wigunze cyangwa utiyitaho ngo ucye nk’abandi.