in

Ntuzigere ugereranya urukundo rwawe n’urw’abandi kubera izi mpamvu.

Cropped shot of an affectionate young couple enjoying a date together in a restaurant

Abantu bamwe bakunda kugereranya urukundo bakundana n’abakunzi babo cyangwa se abashakanye bakagereranya imibanire yabo n’abandi. Nyamara nubwo waba ubikora uziko ari byiza, bishobora kukwangiriza iterambere ryawe mu rukundo ndetse n’imibanire yawe ikarushaho kuba mibi kuruta uko wumvaga kwigana hari icyo byahindura.

1.Bikuvana n’aho wari wibereye

Guhora uhangayikiye kumera nk’abandi nyamara nabo bagirana ibibazo bishobora kuzambya umubano ukaba mubi kurusha uko wari umeze.

2.Nukomeza kumushyiraho igitutu azigira ahandi

Ishyari no gushaka kumera nk’abandi , kumuhozaho igitutu cyo kugukorera ibyo ubona ahandi ,bishobora gutuma umukunzi wawe akurambirwa akagucikaho mu ibanga . Ese koko ntiwishimiye urukundo rwanyu kugera aho wumva mwatandukana cyangwa ni uko watwawe n’irari no kwifuza ibyabandi no kumera nkabo?

3.Ibyishimo by’abandi ntibyongera ibyawe

Ibyiza byose abandi bakora ntacyo bihindura ku byishimo byawe. Aho guhora uhangayikiye uko wakongera ibyishimo mu mubano wanyu uzajya uhora uhangayikiye ibyabandi bidafite n’icyo biri bukongerere.

4.Bigufasha kubabaza mugenzi wawe gusa

Uko buri gihe uba ushaka kumera nk’abandi bibabaza umukunzi wawe gusa kuko iteka aba atekereza ko uba ushaka ko amera nk’abandi.

5.Nta mwiza wabuze inenge

Ntamuntu ubaho utagira inenge, nuriya ubona ku ruhande ukumva wifuje ko amera nkuwo mukundana cyangwa mubana , agira amakosa akora. Ite ku byiza umukunzi wawe agukorera ,wige no kwihanganira ingeso ze ubona zitari nziza. Kuko nabo ushaka kumera nkabo niko babigenza, baha ibyiza umwanya munini, ibibi ntibabihe urwaho.

6.Ntubona byose

Nubwo uhora uhangayitse ko urukundo rwawe n’umukunzi wawe rutameze nk’urwabo uba ushaka kwigereranyaho hari icyo ukwiriye kuzirikana. Nubwo abo uba ubona ushaka kumera nkabo baba bishimanye ariko ibyabo byose ntabwo ubizi. Bashobora kuba bagirana amakimbirane ,ibibazo bikomeye,ariko bagera hanze bakabihisha .

7.Ishimire ibyo ufite

Nukomeza kurangarira ibyabandi na bike wari ufite bizayoyoka. Ishimire ibyiza biri mu mubano wanyu ndetse uuhoranire ko birushaho aho guhora amaso yawe ari kubandi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore w’imyaka 19 yashakanye n’umugore umurusha imyaka 20(AMAFOTO)

Manager Muyoboke Alex ari mu gahinda kenshi nyuma yo kubura Umubyeyi we