Bajya bavuga ko kugirira umuntu ikizere ari ikintu gikomeye, hari ibimenyetso by’ibyo wagenderaho wizera umuntu cyangwa se umutakariza ikizere by’igihe cyose. Mu rukundo haba hagomba kubamo kwizerana ariko ntuzigere na rimwe wizera umukobwa umeze gutya;
1. Umukobwa utajya agupostinga ku mbuga nkoranyambaga
Ikigaragaza ko umuntu akwizeye ni uko aba ashobora kuba yagushyira ku mbuga nkoranyambaga ze ndetse n’inshuti ze zikakumenya.
2. Umukobwa uguhisha umushahara akorera.
Ubwo se wowe musore, yaba akwizeye gute mu gihe waba utazi umushahara akorera ku kwezi kandi uziko akora? Ubwo akenshi ushobora no kutamenya akazi akora.
3. Umukobwa utajya akuganiriza ku bibazo by’amafaranga
Niba atajya akuguza amafaranga cyangwa se ngo akubwire ibibazo by’amafaranga afite, ubwo aba afite undi abibwira.
4. Umukobwa utajya aguha impano
Impano ntago bisaba ko aguha ibya mirenge ariko akantu gato ashobora kuguha gashobora gutuma urukundo n’ikizere byiyongera.