Hari uburyo bwinshi abantu bakoresha mu ngendo zabo, hari abakoresha inzira zo ku butaka, mu mazi, munsi y’ubutaka (Metro), mu kirere n’ubundi. Hano turavuga ku buryo bwo gukoresha ikirere nkuko twagiye tubisabwa na bamwe mu basomyi b’izubarirashe.rw.
Bumwe mu buryo butera abantu ubwoba ni kugendera mu ndege cyane ko abenshi bavuga ko iyo ikoze impanuka, nta numwe urokoka nkuko biboneka ahandi.
Ibyo ngiye kubasangiza ntabwo nabikozeho ubushakashatsi nkuko bisanzwe bigenda gusa nagendeye ku bunararibonye/Experience ngenda mbona  iyo nyigendeyemo.
1. Paseporo/Passport
Kugirango ujye mu gihugu iki n’iki, bigusaba kuba ufite paseporo/passport. Aho wakoresha ikindi cyangombwa kitari paseporo ubishaka (Umunyarwanda)  ni mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Muri Kenya, Uganda wifuza kujyayo wakoresha laisser passer cyangwa indangamuntu. Tanzaniya, Uburundi, Sudani y’Amajyepfo nubwo ari ibihugu biri muri EAC, ho usabwa gukoresha laisser passer cyangwa passeport.   Mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, nka Kongo Kinshasa, wakoresha laisser passer ariko mu Burasirazuba bwaho nko mu Mujyi wa Goma. Ahandi hose mu bindi bihugu  usabwa kuba ufite paseporo nk’icyangombwa cyo kugenderaho. Iyi paseporo isabwa ku rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ( Migration) mu gihugu cyawe.
2. Visa
Visa ni icyangombwa, uruhushya, rukwemerera kujya mu gihugu iki n’iki kuko gutunga paseporo bidahagije. Iyo wifuza kujya aha n’aha mu kindi gihugu, usabwa kwaka visa kuri Ambasade ihagarariye icyo gihugu wifuza kujyamo. Ibisabwa barabikubwira, ukazayihabwa cyangwa bakayikwima kubera impamvu runaka, ariko barazikubwira iyo zihari.
Hari ibihugu udasabwa  visa iyo ugiye kubijyamo. Navuga nk’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda, ibihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Ibyo twavuga: Kenya, Uganda, Tanzaniya, Burundi na Sudani y’Amajyepfo. Kujya muri Kongo nabyo ntibisaba Visa, ahubwo bisaba ko uba ufite passeport cyangwa Laisser Passer, ibi ni kubera ko ari igihugu gihana imbibi n’u Rwanda. Hari kandi ibindi bihugu ushobora kujyamo udafite visa, ibyo ubimenya aruko ushaka kujyayo  n’urutonde rwabyo rwaboneka muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga (Minafet).
3. Kuba warikingishije ( Yellow fever)
Iyi ni ikirita umuntu asabwa igaragaza ko wikingishije. Iyi karita itangwa n’ibitaro cyangwa umuganga ubyemerewe. Hari ibihugu bisaba ababijyamo kuyitwaza, kimwe nuko hari ibindi bitayisaba. Icyo gihe barabikubwira.
4. Tike y’indege
Iyo umaze kubona visa y’igihugu wifuza kujyamo, igikurikiraho ni kugura tike y’indege. Aha ugura ku ndege wifuza, cyangwa igana muri icyo gihugu wifuza kujyamo.
5. Ibiro by’imizigo
Ubundi hari ibiro usabwa kutarenza iyo ugiye kujya mu ndege. Akenshi basaba ibikapu bipakiye bitarengeje ibiro 23 buri kimwe, ni kuvuga ibiro 46 byose hamwe ariko kandi hari igihe bihinduka, biterwa n’indege. Iyo birenze, barakwishyuza. Gusa wemererwa kujyana nakandi gakapu gato kaba karimo utuntu wakwifashisha, nka pasiporo, amafaranga, laptop, amafaranga, camera n’utundi tuntu ku buryo kataremeye cyane. Akenshi bavuga ko katagomba kurenza ibiro 7. Iyo urengeje ibiro bagutegetse ukaba utanafite amafaranga yo kubyishyurira, usabwa kubigabanya ukabisiga ku kibuga cy’indege cyangwa ugahamagara ubikujyanira murugo. Ukwiye rero kuva murugo byose wabipimishije.
6. Ibyo utemerewe  gushyira muri ako gakapu k’ibiro 7Â
Ibikoresho birimo amavuta, amasabune, inzembe, cirage, colgate, ibyuma n’ibindi nk’ibyo, wemerewe kubijyana ariko bigapakirwa hasi mu bikapu kuko uba utemerewe kugendana nabyo hejuru mu ntebe cyangwa mu bubiko bwo hejuru mu ndege. Ibi bisabwa kubera umutekano.
7. Gusakwa
Ahanini iyo umaze kugura tike y’indege, ahenshi bandikaho n’igihe/isaha ukwiye kugera ku kibuga cy’indege. Usabwa kugera ku kibuga  amasaha atatu mbere yuko isaha uza guhagurukiraho igera. Ibi biterwa n’imirimo yo gusaka abagenzi n’ibyo bitwaje kandi akenshi aba ari benshi, bityo bagasaba ko uhagera kare kugirango hirindwe akavuyo, no gusigwa n’indege
8. Imyambaro
Icya mbere ukwiye kumenya ni uko niba uhagurutse ugiye ku kibuga, irinde kwambara ibintu bigoye kwiyambura cyane cyane inkweto. Ukwiye kwambara ikweto zakorohera gukuramo kuko uzikuramo kenshi iyo barimo kugusaka.
Ikindi, ambara umwenda ugufashe kuko usabwa gukuramo umukandara buri hose ugeze. Hari abakuramo imikandara, kubera ko baba bambaye imyenda minini (pantalons) zigahubuka.
9. Ururimi
Kutamenya ururimi nibura rumwe mpuzamahanga, Igifaransa cyangwa Icyongereza  ni ikibazo. Iyo uzi rumwe muri izi ndimi birafasha kuko wiyumvira ubutumwa bugenda butangwa mu ndege no ku bibuga bitandukanye. Gusa niba utazizi ntibizatume utagenda kuko akenshi haba hari abantu bafasha abantu nkawe. Gusa ukwiye kumenya izina ry’igihugu ugiyemo, ikindi ni kubaza umukozi wo mu ndege aho ugize ikibazo. Icyo gihe ukoresha amarenga, aho kwihererana ikibazo cyanakugiraho ingaruka. Ntukwiye kugira isoni niba utazi izi ndimi twavuze ruguru, ahubwo koresha ibimenyetso (body languages) nta kibazo nazo barazumva.
Ikindi, ukwiye kugendana hafi ibyangombwa byawe. Aha ndavuga paseporo, ticket y’indege n’ikarita ko wikingishije kuko nibyo usabwa aho ugeze hose, kandi iyo utazi izo ndimi birafasha kuko umukozi ku kibuga cy’indege abyifashisha kugirango agufashe kumenya aho werekeza.  Ukwiye kugira umuco wo kubaza aho kwihagararaho nkuko bikunze kugaragara ku Banyarwanda benshi.
10. Ibyo kurya mu ndege
Hari abantu biyemera, basaba ibyo kurya batazi cyangwa batamenyereye ngo batitwa abaturage bityo bikabagiraho ingaruka. Ubundi mu ndege batanga ibyo kurya n’ibyo kunywa. Byose barabikwereka ukihitiramo. Ukwiye kwaka ibyo umenyereye kuko biba bihari hanyuma ukanaka icyo kunywa umenyereye. Ibi nukugirango utagira ibibazo mu nda no kabangamira abandi bagenzi muri kumwe. Mu ndege habamo ubwiherero (wc), ukwiye kubaza aho iri mu gihe wifuza kujyayo.
11. Kwita ku mizigo yawe
Abantu benshi bakunze gutakaza ibikapu byabo ku bibuga cyangwa kubyibagirwa kubera akavuyo kahaba. Iyo wageze aho wajyaga, ukwiye kubaza ibikapu byawe. Hari aho mujya kubifata. Akenshi bamwe barabyibagirwa, abandi bakabibura. Wahuye n’ikibazo nk’iki, baza abakozi bo ku kibuga cyangwa bakorera indege wagendeyemo. Icyo gihe iyo wabivuze baragufasha bikaboneka.
11. Kuba ufite umuntu waje kugufata
Akenshi iyo ugiye ahantu utazi, ukwiye kuba ufite umuntu uza kugufata kuko wahura nikibazo cyane ko uba utahazi. Ukwiye guhaguruka mu gihugu cyawe uzi neza uburyo uza kugera aho ugiye nta kibazo. Ushobora kuba ufite aderesi zaho ugiye, ufata taxi ikakugezayo cyangwa hari umuntu waje kugutegereza ku kibuga. Ukwiye kandi kumubaza taxi wagendamo yizewe mu rwego rwo kwirinda abajura n’amabandi bakunze kuboneka ku bibuga by’indege.
12. Kumenya igihe uzagarukira
Ku tike y’indege haba hariho itariki, amasaha by’igihe uzagendera nkuko hariho n’igihe uzagarukira. Ibi ukwiye kubizirikana kuko mu bintu bibi bibaho ni kubona indege igusize kuko bigusaba kugura indi tike cyangwa bakaguha undi munsi. Icyo gihe iyo udafite amafaranga, uba uhuye n’ibibazo.
Nshobora kuba ntavuze byose, gusa hari ibindi ubona nasize ari ngombwa, ohereza ku email izubarirashe@gmail.com
Source :Izubarirashe