Ubusanzwe abantu benshi bifuza kubyara abana b’inzobe ndetse nabo ubwabo bakifuza kuba baba ari inzobe, gusa nyamara hari ibanga abantu b’ibikara barusha abantu b’inzobe.
Ubusanzwe muri Africa ni ahantu haba izuba n’ubushyuhe byinshi ku buryo imibiri yacu iba ikeneye ubudahangarwa bwo kuyirinda kuba yakwangizwa n’imirasire y’izuba.
Rero abantu b’ibikara nibo bantu bagira iyi misemburo bita melanin myinshi irinda uruhu rw’umuntu kuba rwakwangizwa n’izuba.
N’abantu b’inzobe barayigira gusa bo simyinshi nk’iyabantu b’ibikara. ni nayo mpamvu abazungu iyo bari ahantu hari izuba ryinshi n’ubushyuhe bwinshi uruhu rwabo rurangirika.
Iyo witukuje ukaba inzobe uba wishe za melanin kuburyo n’umuntu w’inzobe aba azikurusha, wowe witukuje uba ufite ibyago by’inshi byo kurwara kanseri y’uruhu kuko za melanin uba wazishe zose.
Abantu b’ibikara baba bafite ibyago bike cyane byo kurwara kanseri y’uruhu ugereranyije n’abantu b’inzobe.