Ikipe ya Arsenal, nyuma y’igihe kirekire yirukanka inyuma y’abakinnyi bakomeye ndetse mu ivugurura ry’amasezerano ya Arsene Wenger yijeje abafana ko agiye kubashakira abakinnyi bakomeye, nubwo bwose kugeza ubu bari bamaze gusinyisha umukinnyi umwe Sead Kolasinac. Gusa inkuru nziza kubafana ba Arsenal izindukiye ku kinyamakuru l”equipe iremeza ko umukinnyi Alexandre Lacazzette yamaze kumvikana n’ikipe ya Arsenal ndetse igisigaye ni ugukora ikizamini cy’ubuzima no gusinya amasezerano muri iyi kipe yo mu majyaruguru y’i Londre.
Amafaranga ateganyijwe kandi agomba gutwanga kuri uyu mufaransa ukinira ikipe ya Lyon ni Miliyoni 60 z’amayero azishyurwa mu bice bibiri. Ikipe ya Arsenal igomba gutanga bwambere Miliyoni 53 z’amayero na Bonus ya Miliyoni 7 izatangwa bitewe nuko uyu mukinnyi azitwara. Iyi akaba ari inkuru nziza yashimishije abafana ba Arsenal.