Ntago muri urwo rurimi wemeza cyangwa ngo uhakane ukoresheje Yego na Oya ndetse kuri ubu rugiye gucika kuko ubu ruvugwa n’umuntu umwe gusa. Ni ururimi rwitwa Kusunda rukoreshwa muri Nepal.
Ururimi rwitwa Kusunda muri Nepal nta nkomoko izwi yarwo kandi rufite ibindi byinshi bitangaje, nta magambo nka “oya” cyangwa “yego” rufite. Hasigaye kandi umuntu umwe gusa uruvuga neza.
Uru rurimi ryakoreshwaga mu myaka ya kera n’abakusunda biberaga mu maahyamba ya Nepal ari abasigajwe inyuma n’amateka batunzwe no guhiga ndetse no kujya kugurisha imihigo yabo mu baturage ba Nepal.
Nyuma hashyizweho gahunda yo kubungabunga amashyamba hanyuma bakurwa mu mashyamba batuzwa mu bandi baturage batangira kwiga ururimi rw’ikiNepal abana babo bavuka ntibabigishe rwa rurimi ahubwo bakabigisha iki Nepal kuko aricyo cy’ingenzi.
Ariko umugore umwe w’imyaka 48, Kamala Kharti, niwe gusa uzwi uvuga neza urwo rurimi.
Uyu mugore yicuza kuba atararwigishije umwana we ahubwo akamushishikariza kwiga ikiNepal kuri ubu bakaba batavugana neza mu rurimi rwabo gakondo.
Leta yahise ishyiraho ingamba zo gufasha abaKusunda bongere bigishanye urwo rurimi hanyuma abanya Nepal bose bazarumenye aho kugira ngo ruzimire.
Uyu mugore umwe usigaye niwe utanga amasomo y’urwo rurimi ndetse akaba ashyigikiwe na Leta gutanga ayo masomo.