Kuri iyi si, abantu benshi hari ibibabaho kandi biteye agahinda, umubyeyi runaka hari igihe abyara bigatera urujijo bitewe n’icyo abyaye nk’uko umugore wo muri Tanzania yageze kwa muganga aribwa munda bamubaga bakamukuramo inkoko.
Inkuru iri gucararacara muri Tanzaniza, umugore
w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Uvinza, mu Ntara ya Kigoma, muri
Tanzania, yasanze afite inkoko mu nda ye nyuma yo kubagwa mu bitaro bya Uvinza,
aho yari agiye kwivuriza nk’uko Bong5 dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Iyi ni yo nkoko yari mu nda y’umugore
Uyu
mugore yageze kwa muganga avuga ko atameze neza, aribwa mu nda nk’urwaye igifu, abaganga baramwakiriye batangira isuzuma, basanga hari
inkoko iri mu nda y’uwo mugore niko kumubaga bayikuramo.
Nk’uko
byatangajwe n’umuganga mukuru w’akarere ka Kigoma, Simon Chacha, ngo iperereza
ry’ibanze kuri iki kibazo ryakozwe ariko bakeka ko biterwa n’imyizerere y’imiziririzo abaturage baba
bafite, bikaba aribwo buryo Inkoko yageze mu nda.
Simon
ati: “Ntabwo yari atwite. Yaje mu bitaro avuga ko afite uburibwe bwo mu
nda. Nyuma yo kwisuzumisha, abaganga babonye inkoko mu nda bayikuramo. Turatekereza
ko ari imiziririzo kuko tutari twigeze tubibona mbere. Namutegetse kubagwa
kugira ngo ndusheho kwemeza ibyabaye”.
Twavuga
ko mu gihugu cya Tanzania, havugwa amarozi n’imigenzo n’imiziririzo, umuntu
ashobora kurengaho cyangwa akirengagiza bikamugiraho ingaruka mbi zirimo
kubyara inyamaswa n’ibindi.