Uyu mugabo utavuzwe amazina w’imyaka 36 utuye ahitwa Minas Gerais muri Brezil yahuye n’akaga gakomeye ubwo yacibwaga ubugabo bwe n’udusabo tw’intanga bakabigaburira ingurube nyuma yo gushaka gufata ku ngufu mubyara we kubera ubusinzi.
Uyu mugore n’umugabo we batawe muri yombi kuwa 19 Mata 2021 hanyuma uyu mugabo ajyanwa kwa muganga kuvurwa ibi bikomere.
Uyu mugabo wari uvuye kunywa inzoga,yageze mu rugo iwe ahitwa Olhos D’Agua ahasanga uyu mubyara we niko kugerageza kumusaba ko baryamana ariko uyu mugore aza kubyanga niko gushaka kumufata ku ngufu.
Uyu mugore yiyatse uyu mugabo ahungira iwe ariko uyu washaka kumufata ku ngufu yaramukurikiye.
Uyu mugore w’imyaka 20 ntiyigeze ngo ahamagara polisi ashaka gutabaza ahubwo yabwiye uyu mugabo we bahita biyemeza kwihorera.
Aba bombi bahise batumira uyu mugabo kuzahurira mu murima w’ibisheke wari hafi y’iwabo habaga izi ngurube.
Ubwo uyu mugabo yari ahageze,bahise batangira kumukubita kugeza ataye ubwenge hanyuma bamukuramo ipantaro bamuca iriya myanya y’ibanga bayiha inyamaswa.
Uyu mugabo akimenya ko yakorewe ubu bugizi bwa nabi yagerageje kujya mu rugo ahageze ahita atabaza akoresheje inzogera.
Abaturanyi bahise batabara uyu mugabo ajyanwa ku bitaro byari kuri kilometero 50 uvuye mu rugo rwe ahitwa Olhos D’Agua hanyuma abaganga bagerageza guhagarika kuva amaraso kwe kugira ngo adapfa.
Abashinjwe kubaga bagerageje gufasha uyu mugabo kubona uburyo yajya yihagarika ariko bamubwira ko batagarura ibyatakaye.
Umuganga witwa Felipe Lobo wavuye uyu mugabo yagize ati “Byari ibintu bimeze nk’ibidasanzwe bivugwa mu bitabo.Igitsina cye n’imyanya ye y’imbere byarangijwe cyane.Icyo twashoboye gukora n’ugufunga amaraso ye yavaga cyane,tumwongerera amaraso ndetse twoza igikomere.”