in

Ntibisanzwe:ku myaka 19 umutwe we upima ibiro ijana|aterurwa n’abantu bane|umuryango wose ugiye gushira.

Nyiraminani Devotha ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko ufite uburwayi budasanzwe aho bivugwa n’ababyeyi be ko umutwe we ushobora kuba upima ibiro 100 dore ko aterurwa n’abantu batatu.

Ubwo Afrimax Tv yasuraga uyu muryango  batuye mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara.Ni umuryango ukennye hakiyongeraho ibibazo by’abana babo bafite uburwayi bukomeye.Aba babyeyi batangaje ko uyu Devotha yavutse afite umutwe usanzwe ariko yagera mu mezi atatu agatangira kugira ibiro byinshi ,aho yapimaga ibiro 10.Uburwayi bwarakomeje ndetse zimwe mu ngingo ze ziba pararize ,aho atashoboraga kwihindukiza.Ababyeyi be bavuga ko bamuvuje ,ubushobozi bukabashirana gusa ngo n’ubu aracyavuzwa.Bavuga ko uyu mukobwa kumuterura aho aryamye bisaba abantu batatu kubera ubunini bw’umutwe we.

Si iki kibazo cyonyine uyu muryango ufite kuko bafite undi musore ufite uburwayi bwo mu mutwe,aho bavuga ko arya cyane ndetse kubona ibimuhagije bibagora.Bavuga ko abandi bana babo bubatse na bo batameze neza harimo abafite nabo uburwayi mbese umuryango wose urimo ubu burwayi bukomeye kandi budasobanutse.Basoza basaba ubufasha burimo kubona ibyo kurya,imyambaro ndetse no kubona ubushobozi bwo kuvuza aba bana babo.

Batanze numero ya telefone, uwashaka kubaha ubufasha yakoresha:+250786163256

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi nkende yambara imyenda igakora ibidasanzwe ikomeje gutungura abatari bake.

Umuhanzikazi ukomeye yasomye kuri ka manyinya birangira imyanya y’ibanga ye ayishyize hanze.(AMAFOTO)