in

NTIBISANZWE:Ibiheri byibasiye abari mu bwato bw’itambara bwa USA birabarumagura bamwe babusohokamo.

Ubwato bunini cyane bw’intambara bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwibasiwe n’udusimba twitwa ibiheri(bedbugs) maze abari baburimo bifuza kubusohokamo.

Ubu bwato bwitwa USS Connecticut, ni bunini cyane ndetse bugendera mu nsi y’amazi (submarine). Abari muri ubu bwato bemeza ko bwamaze kwinjirwa mu buryo bukomeye n’ibiheri(imperi) k’uburyo ababubamo basigaye barara mu ntebe cyangwa hasi kugira ngo bahunge kuribwa n’ibiheri bibamereye nabi.

Nk’uko tubikesha  military.com ngo bikekwa ko ibi biheri byageze muri ubu bwato mukwezi kwa gatatu umwaka ushize wa 2020, ubwo ubu bwato bwajyanwaga mu myitozo ya gisirikare mu Nyanja ya Arctic.

Umwe mu bayobora izi ngabo ziba muri ubu bwato, avuga ko ubu ubwato bwose bwuzuye ibiheri ndetse hakaba hasakaye n’amafoto ya bimwe muribyo babyishe. Nubwo ari abasirikare bavuga ko batinya utu dusimba cyane (ibiheri) ndetse bamwe muribo bavuga ko bumva batashobora gukomeza kububamo mu gihe ibyo biheri bikirimo.

Ubusanzwe imperi ni udukoko dutungwa no kunywa amaraso y’abantu, ubusanzwe n’ijoro. Kurumwa kwabo bishobora kuvamo ingaruka nyinshi mu buzima harimo kurwara uruhu, ingaruka zo mu mitekerereze, n’ibimenyetso bya allergi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

#Miss Rwanda 2021:Kabagema Laila ni we ukomeje kwanikira abandi bakobwa 20 bose

Wa mukobwa ukundana n’umusore w’umusizi yahishuye ko yarize ubwo yamutereraga ivi|Ibitangaje ku rukundo rw’iyi couple.